1.1.1. Abami b'Ibimanuka
Abami b'Ibimanuka bakomoka kuri Kimanuka bagakura igisekuruza kuri Shyerezo Nkuba. Duhereye ku Nkomoko y'Abanyiginya, Shyerezo Nkuba, dore amazina Ibimanuka:
- Syerezo Nkuba
- Kigwa
- Muntu
- Kimanuka
- Kijuru
- Kobo
- Merano
- Randa
- Gisa
- Kizira
- Kazi
- Gihanga
Ubucurabwenge, bwamenywaga na benshi batari Abacurabwenge, nabo bakajya babuvuga. Kandi koko nta banga ryabagamo: ibi bisekuruza Abami babaga babisangiye n'abandi banyarwanda benshi bahuje ubwoko, kandi byabaga ari ibintu bigenewe Rubanda, bigangazwa ku Karubanda, Abami bamaze kwima, ngo igihugu cyose kibamenye amavo n'amavuko.
Hari n'ubundi buryo bwo kuvuga aya mazina, bije nk'uca umugani:
Inkomoko y'Abami n'Abantu ni Shyerezo, Shyerezo yabyaye Kigwa, Kigwa abyara Muntu, Muntu abyara Kimanuka, Kimanuka abyara Kijuru, Kijuru abyara Kobo, Kobo abyara Merano, Merano abyara Randa, Randa abyara Gisa, Gisa abyara Kizira, Kizira abyara Kazi, Kazi abyara Gihanga cyahanze inka n'ingoma.
1.1.2. Inkomoko y'Abami b'Ibimanuka (Abanyiginya)
Bamwe mu banditsi b'amateka bavuga ko hari impamvu hari abami b'u Rwanda bise "Abami b'ibimanuka" ari uko bakomoka kuri Kimanuka.
Nyamara ubusesenguzi bwimbitse, bwemeje ko impamvu biswe kuriya ari uko bageze muri aka gace u Rwanda ruherereyemo bamanutse mu majyaruguru y'iburasirazuba bwa Afurika.
Abatekereza iby'Abanyiginya bavuga ko ahantu barasukiye mbere na mbere muri ibi bihugu ari mu Mubali (mu gice cy'uburasirazuba bw'u Rwanda no mu Mutara) kandi ngo bakaba baraturutse muri Abisiniya (Etiyopiya y'ubu).
1.1.3. Abagabekazi b'Abami b'Ibimanuka
Nta Bagabekazi kandi bavugwa ku ngoma z'Ibimanuka, kuko n'ubundi ntibizwi niba koko byarabayeho, kuko n'abagiye bavuga amateka yabo, bayacaga nk'umugani (nta kuri kwabo bagaragaje).
Usibye nyina wa Kigwa, ari we Gasani, kugeza kuri nyina wa Gihanga. Muntu yari afite mushiki we akurikira, Sukiranya imfura ya Kigwa, waje kurongorwa na se wabo Mututsi wa Gihanga, babyarana Sarwega na Ntandayera, wabyaye Abakono n'Abaha, ari bo Ibibanda bikomokaho.
Ibibanda ni bwa bwoko bubyara Abagabekazi.
Ibibanda biba bine: abo tuvuze batatu bakomoka ku Bimanuka "Abega, Abaha n'Abakono".
Ubwoko bwa kane bukaba ubwo mu Basangwabutaka aribo twabonye ko ari Abasinga. Abagabekazi ba mbere bavukaga mu miryango y'Abasangwabutaka b'Abazigaba n'abandi Basinga.
Mwibuke kandi ko Abazigaba n'Abarenge, mbese n'abandi benshi mu Basangwabutaka, ari imiryangoo y'Abasinga.
- Nyirarukangaga nyina wa Gihanga yari umukobwa w'Abasinga b'Abazigaba bo mu Mazinga ya Mubari, Nyamigezi ya Kabeja.
- Nyina wa Kanyarwanda Gahima, mwene Gihanga, yari umukobwa wa Jeni rya Rurenge rwa Kabeja.
- Nyina wa Ruganzu Bwimba yari Umusingakazi
- Nyirarumaga, wa Mugabekazi wimanye ingoma na Ruganzu Ndoli, yari Umusingakazi.
Ariko uwo ni we wabaye uwa nyuma: kuva kuri Ruganzu Ndoli, Abasinga ntibongeye gusubira ku ngoma.
Basimbujwe Abega.